ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 3 p. 11
  • Abumvira Imana babona imigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abumvira Imana babona imigisha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1. KUMVIRA IMANA BITUMA TUBA ABANYABWENGE
  • 2. KUMVIRA IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO
  • Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • “Gukunda Imana ni uku”
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Ese ‘witeguye kumvira’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ni iki Yehova adusaba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 3 p. 11
Abagize umuryango bari hamwe kandi bishimye. Umubyeyi w’umugore ari kumwe n’umukobwa we mu gikoni, baratetse. Umubyeyi w’umugabo ari muri saro arareba amafato ari kumwe n’undi mukobwa wabo.

Iyo twumviye amategeko y’Imana tugira ibyishimo

Abumvira Imana babona imigisha

Umuhanuzi Mose yavuze ko nidukurikiza amategeko y’Imana, izaduha imigisha (Gutegeka kwa Kabiri 10:13; 11:27). Ntitwumvira Imana kubera gutinya ko yaduhana. Tuyumvira kubera ko tuyikunda kandi tukaba tutifuza kuyibabaza. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.”—1 Yohana 5:3.

None se ni iyihe migisha tuzabona nitwumvira Imana? Reka turebe iyo ari yo.

1. KUMVIRA IMANA BITUMA TUBA ABANYABWENGE

Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—YESAYA 48:17.

Umuremyi wacu Yehova aratuzi neza kandi atugira inama nziza. Niba twifuza gukora ibyiza, tugomba kwiga Ijambo rye kugira ngo tumenye ibyo ashaka kandi tubikore.

2. KUMVIRA IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO

Ibyanditswe Byera biravuga ngo: “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”—LUKA 11:28.

Abantu bakurikiza ibiri mu Ijambo ry’Imana, bagira ibyishimo. Reka dufate urugero rw’umugabo wo muri Esipanye wagiraga umujinya mwinshi kandi agakunda kubwira nabi umugore we n’abandi bantu. Hari igihe uwo mugabo yasomye ibyo umuhanuzi Mose yavuze ku muhungu wa Yakobo witwaga Yozefu. Mose yavuze ko Yozefu yitondaga. Abavandimwe be baramugurishije ngo abe umugaragu kandi afungwa azira ubusa. Icyakora yakomeje gutuza kandi ababarira abamuhemukiye (Intangiriro igice cya 37-45). Uwo mugabo wo muri Esipanye yaravuze ati: “Gutekereza ku nkuru ya Yozefu, byamfashije kwitoza imico myiza urugero nko kwitonda, kugwa neza no kwifata mu gihe narakaye. Ubu ndishimye cyane.”

Ijambo ry’Imana ririmo izindi nama nyinshi zadufasha kubana neza n’abandi. Ibyo ni byo tugiye kureba mu gice gikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze