UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 58-62
“Mutangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova”
“Umwaka wo kwemererwamo na Yehova” si umwaka uyu usanzwe
Ni igihe Yehova yagennye kugira ngo abantu bicisha bugufi babwirwe ubutumwa bubohora
Mu kinyejana cya mbere, umwaka wo kwemererwamo watangiye mu wa 29, igihe Yesu yatangiraga umurimo we ku isi, urangira igihe Yerusalemu yarimburwaga mu wa 70, “ku munsi wo guhora kw’Imana”
Muri iki gihe, umwaka wo kwemererwamo watangiye igihe Yesu yimikwaga mu wa 1914, ukaba uzarangira ku mubabaro ukomeye
Yehova aha imigisha abagaragu be akoresheje “ibiti binini byo gukiranuka”
Ibiti birebire kurusha ibindi ku isi bikurira hamwe n’ibindi mu ishyamba, aho buri giti gishyigikira ikindi
Imizi yabyo minini imeze nk’isobekeranye kandi ifashe kuri ibyo biti, ku buryo imiraba y’inyanja nta cyo yabitwara
Ibyo biti birebire bitanga igicucu kikarinda ibiti bikiri bito, amababi yabyo yahungutse agafumbira ubutaka
Abasigaye basutsweho umwuka bagereranywa n’‘ibiti binini byo gukiranuka,’ barinda abagize itorero rya gikristo bose kandi bakabafasha