ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Werurwe p. 1
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMUNARA W’UMURINZI
  • UBWAMI BW’IMANA NI IKI?
  • URUPAPURO RUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO
  • ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uburyo bw’icyitegererezo bwo kubwiriza
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Werurwe p. 1
Ababwiriza batumira abantu mu Rwibutso muri Alubaniya

Ababwiriza batumira abantu mu Rwibutso muri Alubaniya

Uburyo bw’icyitegererezo

UMUNARA W’UMURINZI

Umunara w’Umurinzi No. 2 2017 | Ese uha agaciro impano twahawe n’Imana?

Ikibazo: Utekereza ko ari iyihe mpano iruta izindi Imana yaduhaye?

Umurongo w’Ibyanditswe: Yh 3:16

Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza impamvu Imana yohereje Yesu ngo adupfire n’icyo twakora ngo tuyishimire.

UBWAMI BW’IMANA NI IKI?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ikibazo: [Mwereke ikibazo kiri ku ipaji ibanza y’inkuru y’Ubwami.] Wasubiza ute iki kibazo? Ese wasubiza uti “buri mu mutima wawe? Ni imvugo y’ikigereranyo? Cyangwa ni ubutegetsi bwo mu ijuru?”

Imirongo y’Ibyanditswe: Dn 2:44; Ye 9:6.

Icyo wavuga: Iyi nkuru y’ubwami isobanura icyo Ubwami bw’Imana buzakumarira.

URUPAPURO RUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO

Urupapuro rutumira abantu mu Rwibutso 2017

Icyo wavuga: Twari tuje kubatumira mu munsi mukuru ukomeye dufite. [Muhe urupapuro rw’itumira.] Ku itariki ya 11 Mata, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe, kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu kandi bumve disikuru isobanura uko urupfu rwe rudufitiye akamaro. Uru rupapuro ruriho igihe n’aho ayo materaniro azabera. Turizera ko muzaza.

ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA

Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze