Bakora isuku ku Nzu y’Ubwami yo mu Busuwisi
Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Gutangiza ibiganiro: Ubuhanuzi buvuga iby’amafarashi ane, ni bumwe mu buhanuzi bushishikaza benshi buvugwa mu Byahishuwe. Bamwe bubatera ubwoba, abandi ntibabusobanukirwe.
Umurongo w’Ibyanditswe: Ibh 1:3
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura ukuntu ubutumwa bw’abicaye kuri ayo mafarashi bushobora kutugirira akamaro.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Ese dushobora kumenya ibizabaho mu gihe kizaza?
Umurongo w’Ibyanditswe: Ye 46:10
Ukuri: Imana yaduhishuriye ibizaba mu gihe kizaza ikoresheje Bibiliya.
UMURYANGO WAWE USHOBORA KUGIRA IBYISHIMO
Gutangiza ibiganiro: Turimo turereka abantu videwo ngufi ivuga iby’umuryango. [Erekana videwo ivuga ngo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo.]
Icyo wavuga: Niba wifuza gusoma agatabo kavuzwe muri iyi videwo, reka nkaguhe cyangwa nkwereke uko wakavana ku rubuga rwacu.
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.