UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 44-48
Ntukomeze ‘kwishakira ibikomeye’
Baruki yari umukozi w’ibwami, kandi ashobora kuba yari yarize cyane. Nubwo yasengaga Yehova kandi agafasha Yeremiya mu budahemuka, hari aho atagaragaje ubushishozi. Yatangiye “kwishakira ibikomeye,” wenda akaba yarifuzaga umwanya ukomeye ibwami cyangwa ubukire. Yagombaga guhindura imitekerereze kugira ngo azarokoke irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje.