ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 3 pp. 4-5
  • Umuremyi wacu aradukunda

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuremyi wacu aradukunda
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1. IMANA YATUREMEYE IZUBA
  • 2. UMUREMYI WACU AGUSHA IMVURA
  • 3. UMUREMYI WACU ADUHA IBYOKURYA N’IMYAMBARO
  • Jya ushimira Imana yo iduha imvura
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Dushake Ubwami aho gushaka ibintu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Umuremyi wawe—Menya uko ateye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ni nde waremye ibintu byose?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 3 pp. 4-5
Izuba rirasiye mu misozi.

Umuremyi wacu aradukunda

1. IMANA YATUREMEYE IZUBA

Tekereza uko isi yaba imeze nta zuba riva. Izuba rituma ibiti bikura bikazana amababi n’indabo kandi bikera imbuto. Nanone rituma imizi y’ibiti ikurura amazi yo mu butaka akagera mu mababi, hanyuma ayo mazi akagera mu kirere yabaye umwuka.

Umurima w’icyayi.

2. UMUREMYI WACU AGUSHA IMVURA

Imvura ni impano nziza twahawe n’Imana kuko ituma ku isi haboneka ibyokurya. Imana ni yo ituma tugira ibyishimo kandi ni yo igusha imvura maze imyaka ikera.

Inyoni ihagaze ku ishami, igiye gufata urubuto rugiye kugwa.

3. UMUREMYI WACU ADUHA IBYOKURYA N’IMYAMBARO

Ababyeyi benshi baba bahangayikishijwe no kubonera abagize umuryango ibyokurya bihagije n’imyambaro. Dore icyo Ibyanditswe bivuga: “Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?”—Matayo 6:25, 26.

‘Muvane isomo ku ndabyo zo mu gasozi, ukuntu zikura. Ndababwira ko na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo. Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi, ntizarushaho kubambika?’—Matayo 6:28-30.

Niba Imana ishobora kuduha ibyokurya n’imyambaro, ntiyabura no kuduha ibindi bintu dukenera. Iyo dukora ibyo Imana ishaka, ishobora kuduha umugisha tugahinga imyaka ikera. Nanone ishobora kudufasha kubona akazi tukagura ibyo dukeneye.—Matayo 6:32, 33.

Iyo twitegereje izuba, imvura, inyoni n’indabo, twumva dukunze Imana. Mu gice gikurikira turareba ukuntu Imana yavuganye n’abantu.

Umuremyi wacu ‘atuma izuba rye rirasa kandi akavuba imvura.’​—MATAYO 5:45

Umuremyi wacu aradukunda kandi atwitaho. Imana itwitaho nk’uko umubyeyi ukunda umuryango we awitaho. Ibyanditswe Byera bivuga ko Imana igira ubuntu kandi ko ‘iba izi ibyo dukeneye na mbere y’uko tugira icyo tuyisaba.’—Matayo 6:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze