UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 1-5
Ezekiyeli yashimishwaga no gutangaza ubutumwa bw’Imana
Yehova yeretse Ezekiyeli umuzingo aramubwira ngo awurye. Iryo yerekwa risobanura iki?
Ezekiyeli yagombaga gusobanukirwa neza ubutumwa Imana yari yamuhaye. Gutekereza ku butumwa bwari muri uwo muzingo byari gutuma Ezekiyeli agira imbaraga zo kubutangaza
Ibyari muri uwo muzingo byaramuryoheye, kubera ko byatumye akomeza gusohoza inshingano ye neza