ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Kamena p. 8
  • Jya wishimira kubwiriza ubutumwa bwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wishimira kubwiriza ubutumwa bwiza
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Tubwirize ubu butumwa bwiza bw’Ubwami
    Dusingize Yehova turirimba
  • Ubutumwa bwiza bubwirizwa gute?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • ‘Uzanye inkuru z’ibyiza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Mukorere Uwiteka munezerewe”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Kamena p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wishimira kubwiriza ubutumwa bwiza

Niba kubwiriza bijya bikugora, si wowe wenyine; abenshi muri twe birabagora. Ibyo biterwa n’iki? Hari ubwo abo tubwiriza baturwanya cyangwa bakaba batwanga cyangwa tukaba dutinya kuvugisha abantu tutazi. Ibyo byose bishobora gutuma tubura ibyishimo. Icyakora Imana dusenga igira ibyishimo kandi ishaka ko tuyikorera twishimye (Zb 100:2; 1Tm 1:11). Ni ibihe bintu bitatu byadufasha kugira ibyishimo igihe tubwiriza?

Icya mbere, dutangaza ubutumwa bw’ibyiringiro. Nubwo abantu bo muri iki gihe bagenda babura ibyiringiro, dushobora kubafasha tukababwira “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza” (Ye 52:7). Icyakora ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana butuma natwe tugira ibyishimo. Mbere yo kujya kubwiriza, jya ubanza utekereze ku migisha Ubwami bw’Imana buzazana ku isi.

Icya kabiri, ubutumwa tubwiriza bufasha abantu mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Bitoza kureka ibikorwa bibi, bakagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Ye 48:17, 18; Rm 1:16). Tujye dutekereza ko ari nk’aho turimo dushakisha abantu ngo tubarokore. Nubwo hari abantu badashaka kurokoka, dukomeza gushakisha ababyifuza.—Mt 10:11-14.

Icya gatatu, ari na cyo cy’ingenzi kurushaho, ni uko umurimo dukora wubahisha Yehova. Aha agaciro umurimo dukora wo kubwiriza (Ye 43:10; Hb 6:10). Ikindi kandi aduha umwuka wera kugira ngo dukore umurimo neza. Bityo rero, ujye usaba Yehova aguhe ibyishimo, kuko ari imwe mu mbuto z’umwuka (Gl 5:22). Umwuka wera ushobora kudufasha tukihanganira ingorane, maze tukabwiriza dushize amanga (Ibk 4:31). Nitubigenza dutyo, tuzishimira umurimo wo kubwiriza, uko ifasi tubwirizamo yaba imeze kose.—Ezk 3:3.

Umuntu ubwiriza ababaye, ubundi yishimye

Ni ibihe bintu wahindura kugira ngo urusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza? Wakora iki ngo ugire ibyishimo?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO ONGERA KUGIRA IBYISHIMO WIYIGISHA KANDI UTEKEREZA KU BYO WIGA, MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki tugomba kwiyigisha mbere na mbere, nubwo twaba tubwiriza amasaha menshi buri kwezi?

  • Twakora iki ngo twigane Mariya?

  • Ni ryari twagombye gutekereza ku Ijambo ry’Imana?

  • Ni iki kigutera ibyishimo igihe uri mu murimo wo kubwiriza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze