IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese uhora wicira urubanza?
Hari ubwo kwibagirwa ibyaha twakoze bitatworohera, nubwo Yehova yaba yaratubabariye. Ibi twabisuzumye muri disikuru yari irimo videwo, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu wa 2016, ryavugaga ngo “Komeza kubera Yehova indahemuka.” Muzifashishe porogaramu ya JW Library mwongere murebe iyo videwo, maze musubize ibi bibazo:
Soniya yamaze igihe kingana iki yaraciwe mu itorero?
Ni uwuhe murongo abasaza basomeye Soniya, kandi se wamufashije ute?
Abagize itorero bakiriye bate Soniya igihe yagarurwaga?
Ni ibihe byiyumvo bibi Soniya yahanganye na byo, kandi se papa we yamufashije ate?