UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 46-48
Imigisha Abisirayeli bari kuzabona bagarutse iwabo
Ibyo Ezekiyeli yeretswe ku birebana n’urusengero byatumye Abisirayeli bari mu bunyage bagira ibyishimo kandi bisohoza ubuhanuzi buvuga ko bari gusubira mu gihugu cyabo. Gusenga Yehova ni byo Abisirayeli bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere.
Iryo yerekwa ryabijeje ko bari kugira umutekano na gahunda kandi bagakorana mu bumwe
Igihugu kirumbuka
Buri muryango wari kubona umugabane
Mbere y’uko abantu bahabwa umugabane, babanzaga kugena “umugabane” wa Yehova
Nagaragaza nte ko gahunda yo gusenga Yehova ari yo nshyira mu mwanya wa mbere? (w06 15/4 27-28 par. 13-14)