IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Amasomo tuvana mu gitabo cya Yona
Yehova yandikishije mu Ijambo rye inkuru z’abantu bari bafite ukwizera, kugira ngo tubigireho amasomo y’ingenzi (Rm 15:4). Ni ayahe masomo tuvana mu gitabo cya Yona? Murebe videwo ivuga ngo Gahunda y’iby’umwuka mu muryango: Yona—Yize kugira imbabazi nka Yehova, hanyuma musubize ibibazo bikurikira:
Ni ibihe bibazo ababwiriza batatu bavugwa muri iyi videwo bahuye na byo?
Igitabo cya Yona kitugira iyihe nama mu gihe duhawe igihano cyangwa tukavanwa ku nshingano? (1Sm 16:7; Yn 3:1, 2).
Inkuru ya Yona yadufasha ite mu gihe tubwiriza mu ifasi itarumbuka? (Yn 4:11; Mt 5:7).
Ibyabaye kuri Yona byaduhumuriza bite mu gihe turwaye? (Yn 2:1, 2, 7, 9).
Ukurikije ibyo wabonye muri iyi videwo, ni akahe kamaro ko gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho?