UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZEFANIYA 1–HAGAYI 2
Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera
Kwiyegurira Yehova ntibihagije kugira ngo azaturokore ku munsi w’uburakari bwe. Tugomba no gukurikiza amabwiriza Zefaniya yahaye Abisirayeli.
Gushaka Yehova: Ni ugukomeza kugirana ubucuti na we kandi ukaguma mu muryango we
Gushaka gukiranuka: Ni ugushyigikira amahame ya Yehova akiranuka
Gushaka kwicisha bugufi: Ni ugukora ibyo Yehova ashaka no kwemera guhanwa
Nakora iki ngo ndusheho gushaka Yehova, gukiranuka no kwicisha bugufi?