ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Gashyantare p. 3
  • Umugani w’ingano n’urumamfu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugani w’ingano n’urumamfu
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • “Abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Hariho idini rimwe ry’ukuri rya gikristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Umwanzi urwanya ukwemera nyakuri
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Gashyantare p. 3

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 12-13

Umugani w’ingano n’urumamfu

Yesu yifashishije umugani w’ingano n’urumamfu kugira ngo asobanure uko yari gutoranya itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka bagereranywa n’ingano. Yatangiye kubatoranya mu wa 33.

Umurongo w’ibihe ugaragaza igihe cyo kubiba, gusarura no guhunika mu kigega

13:24

‘Umuntu yabibye imbuto nziza mu murima we’

  • Umubibyi: Yesu Kristo

  • Imbuto nziza zabibwe: Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka wera

  • Umurima: Isi

13:25

“Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu”

  • Umwanzi: Satani

  • Igihe abantu bari basinziriye: Urupfu rw’intumwa

13:30

“Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura”

  • Ingano: Abakristo basutsweho umwuka

  • Urumamfu: Abakristo b’ikinyoma

‘Babanze gukusanya urumamfu hanyuma babone guhunika ingano’

  • Abagaragu/abasaruzi: Abamarayika

  • Gukusanya urumamfu: Gutandukanya Abakristo b’ikinyoma n’Abakristo basutsweho umwuka

  • Guhunika mu kigega: Gukusanyiriza Abakristo basutsweho umwuka mu itorero ryongeye gushyirwaho

Igihe isarura ryatangiraga, ni iki cyatandukanyaga Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’ikinyoma?

Kuba usobanukiwe uyu mugani, bigufitiye akahe kamaro?

ESE WARI UBIZI?

Ingano n’urumamfu birakurana

Urumamfu ruvugwa mu mugani wa Yesu ni ikimera kigira ubumara, kandi iyo kikiri gito kiba gisa n’ingano zitarakura. Iyo ingano n’urumamfu bitangiye gukura, imizi yabyo igenda isobekerana ku buryo iyo uranduye urumamfu rurandukana n’ingano. Ariko iyo bimaze kwera biroroshye kubitandukanya, ku buryo warandura urumamfu ugasiga ingano.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze