ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Gashyantare p. 7
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Gukoresha neza ibibazo
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Sohoza inshingano yawe yo kuba umubwirizabutumwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Gukoresha neza ibibazo
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Garagaza Ubushishozi n’Ubushobozi bwo Kwemeza Abantu mu Gihe Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Gashyantare p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ukoresha neza ibibazo

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Niba ‘ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ari nk’amazi maremare,’ ibibazo tumubaza bimeze nk’indobo twakoresha kugira ngo tubimenye (Img 20:5). Kubaza ibibazo bituma uwo tuganira avuga ibyo atekereza. Nanone ibisubizo atanga kuri ibyo bibazo, bituma tumenya uko abona ibintu. Yesu yakoreshaga neza ibibazo. Twamwigana dute?

Yesu abaza abigishwa be ikibazo

UKO WABIGENZA:

  • Jya ubaza ibibazo bituma umenya icyo atekereza. Yesu yabajije abigishwa be ibibazo kugira ngo amenye ibibari ku mutima (Mt 16:13-16; be 238 par. 3-5). Ni ibihe bibazo byagufasha kumenya ibiri mu mutima w’umuntu?

  • Jya ubaza ibibazo bituma yifatira umwanzuro. Yesu yakoresheje ibibazo kugira ngo akosore Petero kandi amuha ibisubizo bitandukanye ngo ahitemo icy’ukuri, maze yifatire umwanzuro (Mt 17:24-26). Ni ibihe bibazo wabaza umuntu, bikamufasha kwifatira umwanzuro mwiza?

  • Jya umushimira. Yesu yashimiye umwanditsi ‘wasubizanyije ubuhanga’ (Mr 12:34). Washimira ute umuntu ugushubije ikibazo umubajije?

Jya wubaha abantu bose. Kubera ko tudafite ububasha nk’ubwa Yesu, tugomba kubaha abantu bose, cyanecyane abageze mu za bukuru, abo tutazi n’abategetsi.—1Pt 2:17.

MUREBE AGACE KABANZA KA VIDEWO IVUGA NGO TUJYE DUKORA UMURIMO YESU YAKORAGA—TWIGISHA, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Kuki uyu mubwiriza atigishije neza, nubwo ibyo yavugaga byari ukuri?

  • Kuki gutanga ibisobanuro gusa bidahagije?

MUREBE AKANDI GACE K’IYO VIDEWO, HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni mu buhe buryo uyu muvandimwe yakoresheje neza ibibazo?

  • Dukurikije uko yigisha, ni ibihe bintu bindi twamwigiraho?

Umugabo wumiwe kubera ko adasobanukiwe ibyo bamwigisha; yigishijwe neza maze arabisobanukirwa

Uko twigisha bigira izihe ngaruka ku bantu (Lk 24:32)?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze