UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 25
“Mukomeze kuba maso”
Nubwo umugani Yesu yaciye w’abakobwa icumi yawerekeje ku bigishwa be basutsweho umwuka, ubutumwa bukubiyemo bureba Abakristo bose (w15 15/3 12-16). “Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha” (Mt 25:13). Ese ushobora gusobanura uwo mugani wa Yesu?
Umukwe (umurongo wa 1)—Yesu
Abakobwa b’abanyabwenge bari biteguye (umurongo wa 2)—Ni Abakristo basutsweho umwuka biteguye gusohoza inshingano yabo mu budahemuka kandi bagakomeza kumurika nk’imuri kugeza ku mperuka (Fp 2:15)
Humvikana urusaku ngo: “Umukwe araje!” (umurongo wa 6)—Ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu
Abakobwa b’abapfapfa (umurongo wa 8)—Ni Abakristo basutsweho umwuka bagiye gusanganira umukwe ariko ntibakomeze kuba maso no kuba indahemuka
Abakobwa b’abanyabwenge banze guha ab’abapfapfa ku mavuta yabo (umurongo wa 9)—Nyuma yo gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma, Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka ntibazafasha uwo ari we wese uzaba yarabaye umuhemu
“Umukwe aba araje” (umurongo wa 10)—Yesu azaza guca imanza ahagana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye
Abakobwa b’abanyabwenge binjiye mu birori by’ubukwe bari kumwe n’umukwe, urugi rurakingwa (umurongo wa 10)—Yesu azateranyiriza Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka mu ijuru, ariko abatarabaye indahemuka ntibazahabwa ingororano yo mu ijuru