Nubwo Pasika itagereranyaga Urwibutso, hari ibyabaga kuri Pasika bifitanye isano n’Urwibutso. Urugero, intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari “pasika yacu” (1Kr 5:7). Nk’uko amaraso y’umwana w’intama yari ku miryango yarokoye ubuzima, ni na ko amaraso ya Yesu arokora ubuzima (Kv 12:12, 13). Nk’uko nta gufwa ry’umwana w’intama wo kuri Pasika ryavunwaga, nta gufwa rya Yesu ryavunwe, nubwo ubusanzwe umuntu wicwaga urupfu nk’urwe bamuvunaga amagufwa.—Kv 12:46; Yh 19:31-33, 36.