ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb18 Kamena p. 8
  • Babyeyi, mufashe abana banyu kugira icyo bageraho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babyeyi, mufashe abana banyu kugira icyo bageraho
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ibisa na byo
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
mwb18 Kamena p. 8
Yozefu na Mariya bigishaga Yesu n’abandi bana mu gihe cyo gufata amafunguro

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira icyo bageraho

Ababyeyi bubaha Imana bifuza ko abana babo baba abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Bashobora gufasha abana babo kubigeraho, babigisha inyigisho zo muri Bibiliya kuva bakiri bato (Gut 6:7; Img 22:6). Ibyo bibasaba kwigomwa, ariko iyo babikoze bigira akamaro.​—3Yh 4.

Ababyeyi bashobora kuvana urugero kuri Yozefu na Mariya. Bari “bamenyereye kujya i Yerusalemu uko umwaka utashye, kwizihiza umunsi mukuru wa pasika,” nubwo bitari byoroshye kandi bikaba byarabatwaraga amafaranga (Lk 2:41). Bakoraga uko bashoboye kugira ngo umuryango wabo ukomeze kugirana ubucuti na Yehova. Muri iki gihe, iyo ababyeyi bigisha abana babo haba mu magambo no mu bikorwa, baba babafasha kugira icyo bageraho.​—Zb 127:3-5.

ESE WARI UBIZI?

Nubwo abavandimwe ba Yesu barerewe mu muryango w’abagaragu ba Yehova, ntibahise bizera Yesu. Bamwizeye nyuma y’urupfu rwe (Yh 7:5; Ibk 1:14). Nyuma yaho, babiri muri bo, ari bo Yakobo na Yuda, baje kwandika ibitabo byo muri Bibiliya byabitiriwe.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BEMEYE GUSOHOZA INSHINGANO ZOSE BAHABWAGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Igihe Jon na Sharon bareraga abana babo, bagaragaje bate ko bashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere?

  • Kuki ababyeyi bagombye kwigisha no guhana buri mwana mu buryo bwihariye?

  • Ababyeyi bafasha bate abana babo guhangana n’ibigeragezo?

  • Ni ibihe bikoresho umuryango wa Yehova wahaye ababyeyi wakoresheje utoza abana bawe kuba inshuti za Yehova?

Umuryango wa Schiller

Gukorera Yehova bige biza mu mwanya wa mbere mu muryango wanyu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze