IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wicisha bugufi kandi wiyoroshye nka Kristo
Nubwo Yesu yari umuntu ukomeye kuruta abandi, yicishaga bugufi kandi akiyoroshya agahesha Yehova icyubahiro (Yh 7:16-18). Icyakora Satani we yabaye umunyabinyoma, usebanya (Yh 8:44). Abafarisayo bagaragaje imyifatire nk’iya Satani, kuko bari abibone, bagasuzugura umuntu wese wizeraga Mesiya (Yh 7:45-49). Twakwigana Yesu dute mu gihe duhawe inshingano mu itorero?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MWIRINDA ISHYARI NO KWIRARIRA,” IGICE CYA 1, HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
Alexis yagaragaje ate ubwibone?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MWIRINDA ISHYARI NO KWIRARIRA,” IGICE CYA 2, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Alexis yagaragaje ate ko yicisha bugufi?
Alexis yafashije ate Bill na Charles?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MWIRINDA UBWIBONE NO KWITWARA MU BURYO BUTEYE ISONI,” IGICE CYA 1, HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
Ni iki kigaragaza ko umuvandimwe Gasana atiyoroshyaga?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MWIRINDA UBWIBONE NO KWITWARA MU BURYO BUTEYE ISONI,” IGICE CYA 2, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Umuvandimwe Gasana yagaragaje ate ko yiyoroshya?
Urugero rw’umuvandimwe Gasana rwafashije rute Mutesi?