UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 13-14
“Mbahaye icyitegererezo”
Igihe Yesu yozaga intumwa ze ibirenge, yari azigishije isomo ryo kwicisha bugufi no gukorera abandi imirimo yoroheje.
Nagaragaza nte ko nicisha bugufi . . .
mu gihe havutse intonganya cyangwa impaka?
mu gihe ngiriwe inama cyangwa nkosowe?
mu gihe cyo gukora isuku ku Nzu y’Ubwami cyangwa kuyisana?