ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Gashyantare p. 3
  • Ese ubona imico y’Imana itaboneka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ubona imico y’Imana itaboneka?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • DVD ivuga iby’imirimo itangaje y’irema
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ese ibyaremwe bituma urushaho kumenya Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Jya ufasha abana bawe kumenya Yehova wifashishije ibyaremwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ibyaremwe bigaragaza ko Yehova adukunda
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Gashyantare p. 3

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ubona imico y’Imana itaboneka?

Ese iyo witegereje indabo nziza, ijuru rihunze inyenyeri n’isumo ryiza, uhita ubona ko ari Imana yabiremye? Ibidukikije bigaragaza imico ya Yehova itaboneka (Rm 1:20). Iyo twitegereje ibyaremwe, tubona imbaraga, urukundo, ubwenge, ubutabera n’ubuntu bwa Yehova.—Zb 104:24.

Ni ibihe bintu Yehova yaremye ubona buri munsi? Niyo waba uba mu mugi, ushobora kubona inyoni n’ibiti. Kwitegereza ibyo Yehova yaremye bitugabanyiriza imihangayiko, bigatuma twibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi bigatuma twizera ko Yehova afite ubushobozi bwo kutwitaho iteka ryose (Mt 6:25-32). Niba ufite abana, uge ubafasha kubona imico ya Yehova itagereranywa. Uko turushaho kwitegereza ibyaremwe kandi tukabyishimira, ni na ko turushaho kuba inshuti z’Umuremyi wacu.—Zb 8:3, 4.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IBYAREMWE BIHESHA IMANA ICYUBAHIRO: URUMURI N’AMABARA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki gituma tubona amabara?

  • Kuki hari amabara ahinduka bitewe n’aho uyarebeye?

  • Kuki tubona amabara atandukanye mu kirere?

  • Ni ibihe bintu bifite amabara atangaje wigeze kubona hafi y’aho utuye?

  • Kuki twagombye gufata igihe tukitegereza ibyaremwe?

Ururabo rw’iroza, ikinyugunyugu cy’ubururu, imbuto z’amabara atandukanye n’izuba rirenga

Urumuri n’amabara bitwigisha iki ku mico ya Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze