ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Gashyantare p. 8
  • Komeza gutegereza wihanganye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza gutegereza wihanganye
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Ntihakagire ikibavutsa ingororano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Dusiganwe dufite ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Gashyantare p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Komeza gutegereza wihanganye

Umaze igihe kingana iki utegereje ko Ubwami bw’Imana buza? Ese wakomeje kwihangana nubwo wagiye uhura n’ibigeragezo (Rm 8:25)? Hari Abakristo bahura n’ibigeragezo bitandukanye harimo kwangwa, kugirirwa nabi, gufungwa no gukangishwa kwicwa. Abandi benshi bahanganye n’indwara zidakira cyangwa iza bukuru.

Ni iki cyadufasha gutegereza twihanganye nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo? Twagombye gusoma Bibiliya buri munsi kandi tukayitekerezaho kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kandi tugakomeza gutekereza ku byiringiro dufite (2Kr 4:16-18; Hb 12:2). Twagombye gusenga Yehova tumusaba umwuka wera (Lk 11:10, 13; Hb 5:7). Data udukunda aradufasha ‘tukihanganira ingorane zose dufite ibyishimo.’—Kl 1:11.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUGOMBA ‘KWIRUKA TWIHANGANYE’: TWIRINGIYE KUZABONA IGIHEMBO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Jamie n’umugore we barimo kubwiriza

    Ni ibihe bintu bishobora ‘kutugwirira’ (Umb 9:11)?

  • Charles asomera Jamie umurongo w’Ibyanditswe nyuma yo guturika umutsi wo mu bwonko

    Isengesho ryadufasha rite mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

  • Jamie na Charles basuye umugabo n’umugore bagiye kubatera inkunga

    Mu gihe tutagishoboye gukora byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko byari bimeze kera, kuki twagombye kwibanda ku byo dushoboye?

  • Jamie atekereza ari muri Paradizo igihe azaba atagifite ubumuga

    Komeza guhanga amaso ingororano

    Ni iki kigufasha gukomeza kwizera ko uzabona ingororano?

Wakora iki ngo ufashe abantu bahanganye n’ingorane kandi ufashe n’abagize imiryango yabo?

  • Jya ubabwira amagambo meza, kandi wirinde kubagereranya n’abandi

  • Jya ubatega amatwi witonze

  • Jya ubazirikana mu isengesho kandi musengere hamwe

  • Jya ubatekera ibyokurya cyangwa ubafashe indi mirimo yo mu rugo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze