ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Mata pp. 4-5
  • Witeguye ute Urwibutso?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Witeguye ute Urwibutso?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • B12-A Icyumweru cya Nyuma Yesu Ari ku Isi (Igice cya 1)
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • B12-B Icyumweru cya Nyuma Yesu Ari ku Isi (Igice cya 2)
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2023
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2022
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Mata pp. 4-5

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Witeguye ute Urwibutso?

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka twamenye ko tuzajya tubona igihe gihagije cyo kwitegura Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Urwibutso niruzajya ruba mu mibyizi, icyo cyumweru ntituzajya tugira amateraniro yo mu mibyizi. Urwibutso niruzajya ruba mu mpera z’icyumweru, nta disikuru n’Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi tuzajya tugira. Ese icyo gihe uzajya ugikoresha neza? Hari imirimo iba igomba gukorwa kugira ngo twitegure neza uwo muhango wihariye nk’uko byagendaga mu kinyejana cya mbere (Lk 22:7-13; km 3/15 1). Icyakora tugomba no gutegura umutima wacu. Twabikora dute?

  • Jya utekereza ku kamaro ko kwifatanya muri uwo munsi.​—1Kr 11:23-26

  • Jya usenga kandi utekereze ku bucuti ufitanye na Yehova.​—1Kr 11:27-29; 2Kr 13:5

  • Jya usoma Bibiliya n’ibitabo bishingiye ku Byanditswe bisobanura akamaro k’Urwibutso kandi ubitekerezeho.​—Yh 3:16; 15:13

Hari abahitamo gusoma imirongo y’Ibyanditswe yo mu gihe cy’Urwibutso iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi, kandi bakayitekerezaho. Abandi bo basoma imirongo y’Ibyanditswe iri mu mbonerahamwe iri kumwe n’iyi ngingo. Hari n’abandi bongera gusuzuma ingingo zasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi zigira icyo zivuga ku Rwibutso no ku rukundo Yehova na Yesu badukunze. Icyo uzahitamo gukoresha icyo ari cyo cyose, twifuza ko cyagufasha kurushaho kwegera Yehova n’Umwana we.

Ibyabaye mu cymweru cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu ku isi (Igice cya 1 n’icya 2)
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze