ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Mata p. 8
  • Jya wemera kwigishwa n’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wemera kwigishwa n’Imana
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Ni gute Abahamya ba Yehova bahabwa imyitozo kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ese wifuza kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Kuzuza fomu isabirwaho kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Mata p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wemera kwigishwa n’Imana

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Yehova Umwigisha wacu Mukuru aduha inyigisho nziza kurusha izindi zose. Atwigisha uko twabaho neza muri iki gihe n’icyo twakora ngo tuzabeho neza mu gihe kizaza. Ibyo byose abikora ku buntu (Ye 11:6-9; 30:20, 21; Ibh 22:17). Nanone Yehova atwigisha uko twageza ku bandi ubutumwa burokora ubuzima.​—2Kr 3:5.

UKO WABIGERAHO:

  • Itoze umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya.​—Zb 25:8, 9

  • Jya wemera imyitozo yose Yehova aguha muri iki gihe, urugero nko kwemera gutanga ikiganiro wahawe mu materaniro yo mu mibyizi

  • Jya wishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka.​—Fp 3:13

  • Jya ugira ibyo wigomwa kugira ngo wuzuze ibisabwa bityo uhabwe imyitozo y’inyogera.​—Fp 3:8

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KWIGISHWA NA YEHOVA NI UMUGISHA UTAGERERANYWA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe nzitizi ababwiriza bamwe na bamwe batsinze kugira ngo bige Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami?

  • Ni iyihe myitozo abiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami bahabwa?

  • Ni mu buhe buryo abagize itorero bafashije abarangije mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami gusohoza inshingano bahawe?

  • Ni ibihe bintu abifuza kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami bagomba kuba bujuje? (kr 189)

  • Ni iyihe myitozo yindi ushobora kubona mu muryango wa Yehova?

Abarangije mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami babwiriza muri Namibiya, muri Noruveji, muri Amerika no mu Buyapani

Ni iyihe migisha uzabona niwemera kwigishwa na Yehova?

IMYITOZO NAHEREWE:

  • Mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo

  • Mu Ishuri ry’Abapayiniya

  • Mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami

  • Mu Ishuri ry’Abasaza b’Itorero

  • Mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami

NI IYIHE MYITOZO NIFUZA GUHABWA MU MURYANGO WA YEHOVA?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze