UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAFILIPI 1-4
“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”
Gusenga bituma tudahangayika
Iyo dusenze Yehova twizeye ko ari budufashe, aduha amahoro “asumba cyane ibitekerezo byose”
Niyo twaba tubona ko ibibazo byacu bidashobora gukemuka, Yehova adufasha kubyihanganira. Ashobora no kudufasha mu buryo tutari twiteze.—1Kr 10:13