ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Kamena p. 7
  • Jya uhitamo neza imyidagaduro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya uhitamo neza imyidagaduro
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Jya uhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko twahitamo imyidagaduro
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Uko twahitamo imyidagaduro myiza
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Imyidagaduro ya Rusange—Twishimire Ibyiza Byayo, Twirinde Imitego Igendana na Yo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Kamena p. 7

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya uhitamo neza imyidagaduro

Kuki twagombye guhitamo neza imyidagaduro? Ni ukubera ko firimi tureba, umuziki twumva, urubuga rwa interineti dusura, igitabo dusoma cyangwa umukino wo kuri mudasobwa dukina ari byo tuba twuzuza mu bwenge bwacu. Imyidagaduro duhitamo igira ingaruka ku myifatire yacu. Ikibabaje ni uko imyidagaduro myinshi yo muri iki gihe iba irimo ibintu Yehova yanga (Zb 11:5; Gl 5:19-21). Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo gukomeza gutekereza ku bintu byubahisha Yehova.—Fp 4:8.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NI IYIHE MYIDAGADURO NAGOMBYE GUHITAMO?” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Imikino y’abakurankota bo muri Roma

    Ni mu buhe buryo imikino y’abakurankota bo muri Roma ya kera imeze nk’imyidagaduro imwe n’imwe yo muri iki gihe?

  • Umupayiniya abwirizanya n’umubwiriza ukiri muto wo mu itorero

    Abagize itorero bafasha bate abakiri bato guhitamo neza imyidagaduro?

  • Umusirikare

    Ibivugwa mu Baroma 12:9 byadufasha bite guhitamo neza imyidagaduro?

  • Urubyiruko rw’Abahamya bakina umupira

    Ni iyihe myidagaduro ikwiriye yo mu gace k’iwanyu?

ESE UGIRA ICYO UKORA CYANGWA URAKURIKIRA GUSA?

Imyinshi mu myidagaduro ikunzwe cyane muri iki gihe yereka abayireba ibyo abandi bakora, aho kugira ngo bo bagire icyo bakora. Firimi, ibitabo n’ibiganiro bica kuri tereviziyo byerekana ibyakozwe n’abandi, aho kuba ibyo wowe wakoze. Nubwo hari abakunda imyidagaduro ibereka ibyo abandi bakora, abenshi basanze kwidagadura bo ubwabo ari byo bibagirira akamaro. Urugero, hari abakunda gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuzika cyangwa gushushanya. Abandi bo bahitamo indi mikino, urugero nk’imikino ngororamubiri, guterera imisozi n’ibindi. Uko imyidagaduro twahitamo yaba iri kose, nimucyo tuge ‘dukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo.’—1Kr 10:31.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze