ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Ukwakira p. 8
  • Yehova akunda abantu bagira isuku

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova akunda abantu bagira isuku
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Kugira isuku mu by’ukuri bisobanura iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Kugira isuku ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Imana ikunda abantu batanduye
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kuki ari ngombwa kugira isuku?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Ukwakira p. 8
Umuvandimwe ukora isuku mu bwiherero bwo ku Nzu y’Ubwami

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova akunda abantu bagira isuku

Ababyeyi benshi batoza abana babo isuku. Bakunda kubabwira bati: “Karaba intoki. Sukura icyumba cyawe. Kubura iyo mbuga. Jya kumena imyanda.” Yehova ni we washyizeho amahame ajyanye n’isuku kuko ari uwera (Kv 30:18-20; Gut 23:14; 2Kr 7:1). Iyo tugira isuku kandi tugasukura ibyo dutunze, bihesha Yehova icyubahiro (1Pt 1:14-16). Ntitujugunya imyanda mu mihanda no mu busitani nk’uko abandi babigenza, ahubwo dukora uko dushoboye tugakora isuku haba mu ngo zacu no hafi yazo (Zb 115:16; Ibh 11:18). Nanone hari ibintu dushobora gukora n’iyo byaba byoroheje, bikagaragaza ko tutagira isuku. Urugero nko kujugunya amacupa cyangwa shikarete aho tubonye. Ubwo rero, mu buryo ubwo ari bwo bwose tuge “tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.”—2Kr 6:3, 4.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IMANA IKUNDA ABANTU BAGIRA ISUKU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe mpamvu z’urwitwazo abantu batanga zituma batagirira isuku ibyo batunze?

  • Ni mu buhe buryo Amategeko ya Mose agaragaza uko Yehova abona ibijyanye n’isuku?

  • Ni mu buhe buryo dushobora guhesha Yehova ikuzo nta jambo tuvuze?

Umugabo winjira mu modoka isa nabi; umubyeyi n’umuhungu we baganira ku mahame ya Yehova arebana n’isuku; abatambyi babiri bo muri Isirayeli ya kera bari hafi y’igikarabiro cy’umuringa; abavandimwe bagiye kubwiriza basohotse mu modoka isa neza

Nakora iki ngo ngaragaze ko mbona ibijyanye n’isuku nk’uko Yehova abibona?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze