UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 12-14
Isezerano rigufitiye akamaro
Yehova yagiranye isezerano na Aburahamu, rikaba ari ryo rufatiro rwemewe rw’Ubwami bwo mu ijuru
Uko bigaragara, iryo sezerano ryatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 1943 Mbere ya Yesu, igihe Aburahamu yambukaga uruzi rwa Ufurate agiye i Kanani
Iryo sezerano rizakomeza kugeza igihe Ubwami bwa Mesiya buzarimburira abanzi b’Imana, maze imiryango yose yo mu isi igahabwa imigisha
Yehova yagororeye Aburahamu kuko yari afite ukwizera gukomeye. None se nitwizera amasezerano ya Yehova, ni iyihe migisha tuzabona tuyikesheje isezerano yagiranye na Aburahamu?