ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Mata p. 8
  • Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Rubyiruko, ese mufite intego zo gukorera Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ni ryari Yehova aha umugisha imihati ikomeye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kuki Abakristo bakwiriye kwifuza inshingano?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Mata p. 8
Yakobo akirana n’umumarayika wari wigize umuntu.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?

Yakobo yakiranye n’umumarayika kugira ngo Yehova amuhe umugisha kuko yabonaga ko ari wo ufite agaciro kurusha ibindi (It 32:24-31; Hs 12:3, 4). Ese natwe dukora ibishoboka byose ngo twumvire Yehova maze aduhe umugisha? Urugero, tubyitwaramo dute mu gihe tugomba kujya mu materaniro ariko umukoresha wacu akadusaba gukora amasaha y’ikirenga? Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu dukorera Yehova, ‘aduha umugisha tukabura aho tuwukwiza’ (Ml 3:10). Aratuyobora, akaturinda kandi akaduha ibyo dukeneye.—Mt 6:33; Hb 13:5.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UHOZA UBWENGE KU NTEGO ZAWE ZO MU BURYO BW’UMWUKA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Mushiki wacu w’umupayiniya akora akazi ko gusemura mu rurimi rw’amarenga.

    Ni mu buhe buryo ikintu uyu mushiki wacu yakundaga cyamubereye ikigeragezo?

  • Wa mushiki wacu w’umupayiniya ari mu biro akiri mu kazi nijoro.

    Ni mu buhe buryo akazi dukora gashobora kutubera ikigeragezo?

  • Timoteyo asoma umuzingo nijoro ahagaze imbere y’idirishya.

    Kuki Timoteyo yagombaga gukomeza kwishyiriraho intego, nubwo yari akuze mu buryo bw’umwuka?—1Tm 4:16

  • Umupayiniya uri kumwe n’undi mushiki wacu basuhuza umuntu bagiye kwigisha Bibiliya ari iwe mu rugo.

    Ni iki nshyira mu mwanya wa mbere?

    Twagaragaza dute ko umurimo wo kubwiriza ari wo w’ingenzi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze