UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 40-41
Yehova yakijije Yozefu
Yozefu yamaze imyaka 13 arengana. Yabaye umucakara kandi arafungwa. Icyakora ntiyabaye umurakare ahubwo yabikuyemo amasomo (Zb 105:17-19). Yabonye ko Yehova atigeze amutererana. Yozefu yahanganye ate n’ibyo bihe bigoye?
Yakoranye umwete kandi aba inyangamugayo bituma Yehova amuha umugisha.—It 39:21, 22
Yitaga ku bandi aho gushakisha uko yakwihimura ku bamuhemukiye.—It 40:5-7
Urugero rwa Yozefu rwamfasha rute kwihangana mu gihe mpuye n’ibibazo?
Mu gihe ngitegereje ko Harimagedoni iza, nakora iki kugira ngo ntaherenwa n’ibibazo?