IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wirinda gukwirakwiza ibinyoma
Muri iki gihe amakuru ashobora kugera ku bantu benshi cyane mu buryo bwihuse. Bashobora kuyakura mu binyamakuru, kuri radiyo, tereviziyo cyangwa kuri interineti. Kubera ko dusenga ‘Imana ivugisha ukuri’ ntitwagombye gukwirakwiza ibinyoma, nubwo twaba tutabigambiriye (Zb 31:5; Kv 23:1). Gukwirakwiza ibinyoma, bishobora guteza ibibazo byinshi. Niba ushaka kumenya ko ikintu ari ukuri, ushobora kwibaza uti:
“Ese iyi nkuru ivuye ahantu hizewe?” Uwakubwiye inkuru ashobora kuba nta bihamya bifatika afite. Iyo abantu bahererekanyije inkuru ntibabura ibyo bongeramo. Ubwo rero uge witonda mu gihe utazi neza aho iyo nkuru yaturutse. Iyo abafite inshingano mu itorero bavuze ikintu abandi bumva ko ari ukuri. Ubwo rero bagombye kwitonda cyane mu gihe basubiramo inkuru batazi neza niba ari ukuri
“Ese ibi bintu namenye ntibirimo gusebanya?” Niba umuntu akubwiye inkuru irimo amagambo asebya abandi, si byiza kuyikwirakwiza.—Img 18:8; Fp 4:8
“Ese ibyo bambwiye byabayeho koko?” Jya uba maso mu gihe ubwiwe inkuru irimo gukabiriza ibintu
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NAKORA IKI NGO NIRINDE AMAZIMWE?” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Mu Migani 12:18 hagaragaza ko amagambo mabi ashobora guteza ibihe bibazo?
Mu Bafilipi 2:4 hadufasha hate kwirinda kuvuga abandi nabi?
Twakora iki mu gihe ibiganiro byacu bitangiye kuzamo amazimwe?
Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza, mbere yo kuvuga abandi?