UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 25-26
Ibintu by’ingenzi byabaga mu ihema ry’ibonaniro
Isanduku y’isezerano ni cyo kintu k’ingenzi cyari mu ihema ry’ibonaniro no mu nkambi y’Abisirayeli. Igicu cyabaga kiri hagati y’abakerubi babiri bari ku mupfundikizo w’iyo sanduku, kerekanaga ko Yehova ari kumwe n’Abisirayeli. Ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka, umutambyi mukuru yinjiraga Ahera Cyane afite amaraso y’ikimasa n’ay’ihene maze akayaminjagira imbere y’umupfundikizo, kugira ngo Abisirayeli bababarirwe ibyaha (Lw 16:14, 15). Ibyo byagereranyaga ukuntu Yesu, we Mutambyi Mukuru uruta abandi, yagiye mu ijuru imbere ya Yehova, maze akamumurikira agaciro k’inshungu yatanze.—Hb 9:24-26.
Huza iyi mirongo n’amagambo agaragaza akamaro k’inshungu:
IMIRONGO Y’IBYANDITSWE
AKAMARO K’INSHUNGU
ibyiringiro byo kubaho iteka
kubabarirwa ibyaha
kugira umutimanama ukeye
Ni iki twakora ngo inshungu itugirire akamaro?