UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA| | KUVA 33-34
Yehova afite imico ihebuje
Gutekereza ku mico ya Yehova, byafashije Mose kwihanganira Abisirayeli. Natwe nitumenya neza imico ya Yehova, tuzabana neza n’abo duhuje ukwizera.
Yehova agira “imbabazi n’impuhwe”: Akunda abamusenga kandi akabitaho, nk’uko ababyeyi bita ku bana babo
Yehova ‘atinda kurakara’: Yihanganira abagaragu be, akabababarira kandi akabaha igihe ngo bahindure imyifatire yabo
Yehova ‘agaragariza abantu ineza yuje urukundo’: Urukundo akunda abagaragu be ntiruzigera rushira
IBAZE UTI: “Nakora iki ngo nigane Yehova maze ngire impuhwe n’imbabazi?”