UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 1-3
Akamaro k’ibitambo
Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli gutanga amaturo cyangwa ibitambo. Ibyo bitambo n’amaturo byashimishaga Yehova kandi byagereranyaga igitambo k’inshungu cya Yesu.—Hb 8:3-5; 9:9; 10:5-10.
Abisirayeli bagombaga gutamba amatungo atagira inenge. Yesu na we yatanze umubiri utunganye; utagira inenge.—1Pt 1:18, 19.
Igitambo gikongorwa n’umuriro, cyatambirwaga Yehova cyose. Yesu na we yitanzeho igitambo wese
Igitambo gisangirwa cyagaragazaga ko umuntu abanye neza n’Imana. Kuba Abakristo basutsweho umwuka na bo basangira Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bigaragaza ko babanye neza n’Imana