IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Amakoraniro aba buri mwaka atuma tugaragarizanya urukundo
Kuki amakoraniro tugira buri mwaka adushimisha cyane? Muri iki gihe amakoraniro tugira atuma dusenga Yehova, turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu babarirwa mu magana cyangwa mu bihumbi. Ibyo ni ko byari bimeze no muri Isirayeli ya kera. Dushimishwa n’inyigisho nziza duhabwa. Nanone dushimishwa nuko tuba turi kumwe n’abagize umuryango wacu n’inshuti zacu. Ni yo mpamvu tumara iminsi itatu yose tujya muri ayo makoraniro.
Mu gihe duteraniye hamwe, tuge dutekereza uko twagaragariza abandi urukundo, aho gutekereza gusa ku byo tuzunguka (Gl 6:10; Hb 10:24, 25). Iyo dufunguriye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu umuryango cyangwa tugafata imyanya yo kwicaramo dukeneye gusa, tuba tugaragaje ko twita ku nyungu z’abandi (Fp 2:3, 4). Amakoraniro atuma twunguka inshuti. Mbere na nyuma y’ikoraniro cyangwa mu kiruhuko, dushobora kwishyiriraho intego yo kumenyana n’umuntu mushya (2Kr 6:13). Ubucuti tugirana bushobora kutazigera bushira. Ik’ingenzi, ni uko iyo abatwitegereza babona ko dukundana, na bo bashobora gufatanya na twe gusenga Yehova.—Yh 13:35.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IKORANIRO MPUZAMAHANGA RIFITE UMUTWE UVUGA NGO: ‘URUKUNDO NTIRUSHIRA!,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni mu buhe buryo abashyitsi bagaragarijwe urukundo mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu wa 2019?
Kuki urukundo n’ubumwe birangwa mu bagaragu ba Yehova byihariye?
Ni iyihe mico ishingiye ku rukundo abagize Inteko Nyobozi bavuze?
Wakora iki ngo mu makoraniro yacu harangwe urukundo?
Ni mu buhe buryo urukundo rwatumye abavandimwe bacu bo mu Budage no muri Koreya y’Epfo bunga ubumwe?
Ni iki twiyemeje?