ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Mutarama p. 11
  • Hitamo gukorera Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hitamo gukorera Yehova
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Abakristo bose basabwa kubatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Uko umuntu yakuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Mutarama p. 11
Ibyapa biri mu nzira bigaragaza intambwe watera ngo ugere ku mubatizo. Izo ntambwe ni ukwiga Bibiliya, kujya mu materaniro kubwiriza no kubatizwa.

Ni izihe ntambwe umaze gutera ugana ku mubatizo?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Hitamo gukorera Yehova

Ese niba uri umubwiriza utarabatizwa cyangwa ukaba wiga Bibiliya, waba ufite intego yo kubatizwa? Kuki wagombye kubatizwa? Iyo umuntu yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa, bituma agirana na we ubucuti bwihariye (Zb 91:1). Nanone bishobora kumuhesha agakiza (1Pt 3:21). None se wakora iki ngo wuzuze ibisabwa?

Jya ugenzura umenye niba ibyo wizera ari ukuri. Niba hari ikibazo wibajije, jya ukora ubushakashatsi kugira ngo ubone igisubizo (Rm 12:2). Jya ureba ibyo ukeneye gukosora maze ubikore ugamije gushimisha Yehova (Img 27:11; Ef 4:23, 24). Jya usenga umusaba kugufasha. Izere udashidikanya ko Yehova azagushyigikira kandi akaguha imbaraga akoresheje umwuka wera (1Pt 5:10, 11). Imihati ushyiraho si imfabusa. Gukorera Yehova nta ko bisa rwose!—Zb 16:11.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BAGIZE IBYO BAHINDURA KUGIRA NGO BABATIZWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe nzitizi bamwe batsinze kugira ngo babatizwe?

  • Ni iki cyagufasha kugira ukwizera gukomeye kugira ngo wiyegurire Yehova?

  • Ni iki cyatumye hari abuzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe?

  • Abantu bahitamo gukorera Yehova, babona iyihe migisha?

  • Kwiyegurira Imana no kubatizwa bisobanura iki?

Disikuru y’umubatizo nirangira, uwayitanze azasaba abagiye kubatizwa guhaguruka, bagasubiza mu ijwi riranguruye ibibazo bikurikira:

Ese wihannye ibyaha byawe, wiyegurira Yehova kandi wemera ko Yesu Kristo ari we yakoresheje kugira ngo uzabone agakiza?

Ese usobanukiwe neza ko kubatizwa bigaragaza ko ubaye Umuhamya wa Yehova wifatanya n’umuryango we?

Iyo abagiye kubatizwa bashubije ibyo bibazo bikiriza, baba ‘batangarije mu ruhame’ ko bizera inshungu kandi ko beguriye Yehova ubuzima bwabo bwose.—Rm 10:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze