ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Mutarama p. 13
  • Jya witoza uko wabwiriza abantu bose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya witoza uko wabwiriza abantu bose
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ugera ku bantu bose bo mu ifasi yawe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Uko amatorero yabwiriza mu ifasi ikoreshwamo indimi nyinshi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Mutarama p. 13
Umuvandimwe urimo gukoresha porogaramu ya JW Language iri muri tabuleti ye.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya witoza uko wabwiriza abantu bose

Muri iki gihe, Yehova ashyira abagaragu be kuri gahunda kugira ngo bakore ibyo ashaka, nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli. Hirya no hino ku isi hari ibiro by’amashami, uturere, amatorero, amatsinda y’umurimo wo kubwiriza byose bikorera hamwe kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe. Tubwiriza abantu bose, hakubiyemo n’abavuga izindi ndimi.—Ibh 14:6, 7.

Ese waba waratekereje kwiga urundi rurimi kugira ngo ufashe abandi kumenya ukuri? Nubwo waba udafite umwanya uhagije wo kwiga urundi rurimi, ushobora kwifashisha porogaramu ya JW Language, ukamenya uko watangiza ikiganiro. Nukoresha ubwo buryo, uzagira ibyishimo nk’ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagize, igihe abantu bo mu bindi bihugu bumvaga “ibitangaza by’Imana” mu ndimi zabo.—Ibk 2:7-11.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BA INSHUTI YA YEHOVA—KUBWIRIZA ABANTU BAVUGA URUNDI RURIMI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ba incuti ya Yehova—Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi.” Kalebu arimo gutekereza aramutse afite robo yamufasha kubwiriza umugore uvuga urundi rurimi.

    Ni ryari wakwifashisha porogaramu ya JW Language?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ba incuti ya Yehova—Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi.” Amagambo ari kuri porogaramu ya JW Language y’ukuntu twaramukanya n’uko twatangira kubwiriza.

    Ni ibihe bintu biyigize?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ba incuti ya Yehova—Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi.” Sofiya na Kalebu bamaze gusuhuza umugore mu Gishinwa none arishimye.

    Abantu bo mu mahanga yose bakeneye kumva ubutumwa bwiza

    Abantu bo mu ifasi yawe bavuga izihe ndimi?

  • Wakora iki mu gihe umuntu ashimishijwe n’ubutumwa bwiza, ariko akaba avuga urundi rurimi?—od 100-101 par. 39-41

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze