Abakobwa ba Selofehadi basaba guhabwa gakondo ya se.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Twigane umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni
Abakobwa batanu ba Selofehadi bifuzaga guhabwa gakondo ya se (Kb 27:1-4; w13 15/6 10 par. 14; reba ifoto iri ku ipaji ya 1)
Yehova yafashe umwanzuro ugaragaza ko atarobanura ku butoni (Kb 27:5-7; w13 15/6 11 par. 15)
Natwe tugomba kwirinda kurobanura ku butoni (Kb 27:8-11; w13 15/6 11 par. 16)
Tugaragaza ko twigana umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni twubaha abavandimwe bacu, tukabakunda kandi tukabwiriza abantu bose tutarobanuye.