UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Muzirukane abaturage bo muri icyo gihugu bose”
Yehova yategetse Abisirayeli kuvana mu Gihugu k’Isezerano ikintu cyose cyashoboraga gutuma badakomeza kumubera indahemuka (Kb 33:52; w10 1/8 23)
Yehova yari kubaha umugisha iyo bakora uko bashoboye ngo bigarurire Igihugu k’Isezerano cyose (Kb 33:53)
Iyo Abisirayeli batirukana abanzi babo bose ngo babamareho, bari kuzabateza ibibazo (Kb 33:55, 56; w08 15/2 27 par. 5-6; it-1 404 par. 2)
Niba twifuza gushimisha Yehova tugomba kwirinda ikintu cyose cyatwanduza mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka (Yk 1:21). Yehova aradufasha tukarwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha hamwe n’ibindi bintu byose byo muri iyi si bishobora kutwangiza.