ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Gicurasi p. 7
  • Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Dusobanukirwe intego y’igihano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Wagombye guhana abana bawe ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • “Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Gicurasi p. 7
Ababyeyi bababajwe cyane n’uko umwana wabo yanze kwihana none akaba avuye mu rugo.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda

Akenshi igihano kiba kigamije kwigisha, ariko nanone kiba kigamije gukosora no gucyaha. Yehova araduhana kugira ngo tumusenge mu buryo yemera (Rm 12:1; Hb 12:10, 11). Nubwo hari igihe igihano kibabaza, gihesha umuntu umugisha kandi kigatuma yera imbuto zo gukiranuka (Img 10:7). None se ni iki abatanga igihano n’abagihabwa bagomba kuzirikana?

Utanga igihano. Abasaza, ababyeyi n’abandi bihatira kwigana Yehova, bagatanga igihano mu bugwaneza no mu buryo bwuje urukundo (Yr 46:28). Nubwo igihano cyaba gikomeye, kigomba gutangwa mu rukundo.—Tt 1:13.

Uhabwa igihano. Uko igihano duhawe cyaba kimeze kose, tugomba kukemera kandi tugahita twikosora (Img 3:11, 12). Twese dukenera guhanwa kubera ko tudatunganye. Igihano gishobora gutangwa mu buryo butandukanye. Hari igihe ibyo dusomye muri Bibiliya cyangwa ibyo twumviye mu materaniro bishobora kudukosora. Nanone hari igihe dushobora gushyirirwaho komite y’urubanza. Iyo twemeye guhanwa, bitugirira akamaro muri iki gihe kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka.—Img 10:17.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA AHANA UWO AKUNDA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Yehova ahana uwo akunda.” Canon abwirizanya n’ababyeyi be akiri muto.

    Canon akiri umwana yari abayeho ate kandi se byaje kugenda bite?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Yehova ahana uwo akunda.” Canon amaze kuba umusore avugana n’abasaza.

    Yehova yamuhannye ate mu buryo bwuje urukundo?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Yehova ahana uwo akunda.” Canon yarabaye mukuru arimo kuganira n’abakiri bo mu itorero.

    Jya wemera igihano Yehova atanga

    Ibyamubayeho bitwigisha iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze