ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Gicurasi p. 13
  • Jya ugaragaza urukundo mu muryango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugaragaza urukundo mu muryango
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Imibereho yo mu Muryango Ishimisha Imana
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibintu bibiri byatuma abantu bagira ishyingiranwa rirambye
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Gicurasi p. 13
Abagize umuryango barimo kuririmba mu materaniro.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ugaragaza urukundo mu muryango

Urukundo rutuma umuryango wunga ubumwe. Iyo abagize umuryango badakundana, kumvikana no kunga ubumwe birabagora. Ni mu buhe buryo abagabo, abagore n’ababyeyi bagaragaza urukundo mu muryango?

Umugabo ukunda umugore we yita ku byo akeneye, uko yiyumva no ku bitekerezo bye (Ef 5:28, 29). Aha abagize umuryango we ibyo bakeneye haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo no kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango (1Tm 5:8). Umugore ukunda umugabo we aramugandukira kandi ‘akamwubaha cyane’ (Ef 5:22, 33; 1Pt 3:1-6). Abashakanye baba bagomba kubabarirana (Ef 4:32). Ababyeyi bakunda abana babo, bita kuri buri mwana kandi bakamwigisha gukunda Yehova (Gut 6:6, 7; Ef 6:4). Ababyeyi bashobora kwibaza bati: “Ni izihe ngorane abana bange bahura na zo ku ishuri? Bahangana bate n’ibishuko bahura na byo ku ishuri?” Iyo abagize umuryango bakundana, buri wese aba yumva afite umutekano.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “GARAGAZA URUKUNDO RUDASHIRA MU MURYANGO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Garagaza urukundo rudashira mu muryango.” Umugabo n’umugore bavuye mu materaniro bahita baganira ku murongo w’Ibyanditswe.

    Umugabo yagaragaza ate ko akunda umugore we?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Garagaza urukundo rudashira mu muryango.” Mushiki wacu uvuye mu materaniro, agatega amatwi umugabo we utari Umuhamya amwubashye.

    Umugore yagaragaza ate ko yubaha umugabo we cyane?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Garagaza urukundo rudashira mu muryango.” Abagize umuryango basangira utuntu tworoheje ari na ko baganira ku byo bize mu materaniro.

    Ababyeyi batoza bate abana babo gukunda Ijambo ry’Imana?

MUGE MUKORESHA NEZA IBIKORESHO BYA EREGITORONIKE

Ibikoresho bya eregitoronike bishobora gutuma abagize umuryango batabona umwanya wa kuganira. Ababyeyi bagomba kugena igihe, bo n’abana babo, bamara ku bikoresho bya eregitoronike. Ikindi kandi, ababyeyi bagombye kumenya niba abana babo bageze igihe cyo kujya baganira n’abandi kuri interineti kandi bakamenya abo baganira na bo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze