IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Amasomo twavana kuri Samweli
Samweli yabereye Yehova indahemuka mu buzima bwe bwose. Igihe yari ikiri muto, yanze gukora ibibi nk’ibyo abahungu ba Eli bakoraga, ari bo Hofuni na Finehasi (1Sm 2:22-26). Samweli yakomeje gukura kandi na Yehova yakomeje kubana na we (1Sm 3:19). Igihe yari ageze mu za bukuru na bwo yakomeje gukorera Yehova, nubwo abahungu be batabaye indahemuka. —1Sm 8:1-5.
Ibyabaye kuri Samweli bitwigisha iki? Niba ukiri muto, jya wizera udashidikanya ko Yehova azi neza ibibazo uhanganye na byo n’uko wiyumva. Nanone azagufasha ugire ubutwari (Ye 41:10, 13). Niba uri umubyeyi ufite umwana waretse gukorera Yehova, uge wibuka ko na Samweli atahatiye abana be gukomeza kubera Yehova indahemuka. Icyo kibazo yakirekeye mu maboko ya Yehova, we akomeza kumubera indahemuka. Birashoboka ko imyifatire myiza ugaragaza izatuma umwana wawe agarukira Yehova.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ICYO TWABIGIRAHO: SAMWELI” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Samweli akiri muto yagaragaje ate ubutwari?
Danny yagaragaje ate ubutwari?
Ni uruhe rugero rwiza Samweli yatanze igihe yari ageze mu za bukuru?
Yehova afasha abakomeza kuba indahemuka
Ni mu buhe buryo ababyeyi ba Danny batanze urugero rwiza?