UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya usaba Yehova agufashe
Yehova yumva amasengesho tumutura tumusaba ko yadufasha (2Sm 22:7)
Yehova arusha imbaraga abanzi bacu bose (2Sm 22:14-18; cl 19 par. 11)
Yehova afasha abagaragu be b’indahemuka (2Sm 22:26; w10 1/6 26 par. 4-6)
Yehova afite ubushobozi bwo kutuvaniraho ibigeragezo duhura na byo. Icyakora inshuro nyinshi ntabituvaniraho, ahubwo adufasha kubyihanganira akoresheje umwuka we wera, Ijambo rye n’abavandimwe bacu (Zb 55:22). None se twakora iki kugira ngo Yehova adufashe?