IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ni iki cyagufasha kutarazika ibintu?
Umuntu urazika ibintu ntahita akora ibyo yagombye gukora. Icyakora Yehu we ntiyarazikaga ibintu. Igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kurimbura abo mu nzu ya Ahabu, yahise abikora (2Bm 9:6, 7, 16). Urugero, hari abantu bavuga bati “nzaba mbatizwa mu myaka iri mbere.” “Vuba aha, nzatangira gusoma Bibiliya buri munsi.” “Nimara kubona akazi keza ni bwo nzaba umupayiniya.” Bibiliya idufasha kutarazika ibintu mu murimo dukorera Yehova.
Imirongo yo muri Bibiliya ikurikira yagufasha ite kutarazika ibintu?