UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yehova ntazakomeza kwihangana kugeza iteka ryose
Yehova yemeye ko Abashuri batsinda Abisirayeli (2Bm 17:5, 6; w05 15/11 29 par. 16)
Yehova yahannye ubwoko bwe kuko bwakomezaga gukora ibibi, bukamubabaza (2Bm 17:9-12; w12 1/4 10 par. 2; w01 1/11 10 par. 10)
Yehova yihanganiye Abisirayeli kandi ababurira kenshi (2Bm 17:13, 14)
Yehova yihanganira abantu badatunganye kuko abakunda (2Pt 3:9). Ariko vuba aha, azarimbura ababi kugira ngo asohoze umugambi we. Kuki ibyo byagombye gutuma twemera guhanwa, kandi tukabwiriza tuzirikana ko umunsi wa Yehova uri hafi?