ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Mutarama p. 9
  • Yehova aradufasha mu gihe turi mu bigeragezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova aradufasha mu gihe turi mu bigeragezo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Jya wibuka ko Yehova ari “Imana nzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Yehova ntazigera adutererana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Icyo Yehova akora ngo adufashe kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Mutarama p. 9
Ababyeyi bari kumwe n’abana babo baganira n’abandi bagize itorero kuri videwo.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova aradufasha mu gihe turi mu bigeragezo

Muri iki gihe duhura n’ibigeragezo byinshi, kuko turi mu minsi y’imperuka. Hari igihe twumva byaturenze, tudashobora kubyihanganira. Icyakora nidukomeza gukora uko dushoboye tukaba incuti za Yehova, azadufasha kwihanganira n’ibigeragezo bikomeye (Ye 43:2, 4). None se ni iki cyadufasha gukomeza kuba incuti za Yehova mu gihe turi mu bigeragezo?

Isengesho. Iyo tubwiye Yehova ibiduhangayikishije byose, bituma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukabona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo.—Fp 4:6, 7; 1Ts 5:17.

Amateraniro. Muri iki gihe dukeneye cyane kujya mu materaniro, kuko ari ho tubonera inyigisho zishingiye kuri Bibiliya kandi tukifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu (Hb 10:24, 25). Iyo duteguye amateraniro, tukayajyamo kandi tugatanga ibitekerezo, bituma tubona umwuka wera.—Ibh 2:29.

Umurimo wo kubwiriza. Nidukomeza kugira umwete mu murimo wo kubwiriza, gutekereza ku bintu byiza bizatworohera. Nanone bituma turushaho kuba incuti za Yehova kandi tukabana neza n’Abakristo bagenzi bacu.—1Kr 3:5-10.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA AZAKWITAHO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Igihe Malu yari ahanganye n’ibigeragezo, ni iki cyamufashije gukomeza kuba incuti ya Yehova?

  • Amagambo yahumurije Malu avugwa muri Zaburi ya 34:18, yaguhumuriza ate igihe uri mu bigeragezo?

  • Ibyabaye kuri Malu, bigaragaza bite ko Yehova ashobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe,” mu gihe turi mu bigeragezo?—2Kr 4:7

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze