ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Gicurasi p. 3
  • Jya wibona nk’uko Yehova akubona

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wibona nk’uko Yehova akubona
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Yehova “akiza abafite imitima iremerewe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Gicurasi p. 3

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wibona nk’uko Yehova akubona

“Yehova yishimira ubwoko bwe” (Zb 149:4). Nubwo tudatunganye, Yehova abona imico myiza dufite n’ibintu byiza dushobora kuzakora mu gihe kiri imbere. Icyakora hari igihe twe bitugora kubona imico myiza dufite. Nanone dushobora kumva nta gaciro dufite, bitewe n’uko abandi badufata. Hari n’igihe dukomeza gutekereza ku makosa twakoze kera, maze tugatangira kwibaza niba Yehova adukunda koko. None se ni iki cyadufasha mu gihe twiyumva dutyo?

Ujye wibuka ko Yehova atareba nk’uko abantu bareba (1Sm 16:7). Abona n’ibintu dushoboye gukora, kandi twe tutari tuzi ko twabishobora. Igishimishije ni uko Bibiliya ituma tumenya uko Yehova atubona. Tuzarushaho kubyumva neza, nidusoma imirongo y’Ibyanditswe n’inkuru zivugwa muri Bibiliya, bigaragaza ukuntu Yehova akunda abagaragu be.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “EMEZA UMUTIMA WAWE IMBERE YA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Urugero rw’umubyeyi n’umwana wari mu isiganwa, rutwereka ko Yehova atubona ate?

  • Mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye, maze akihana by’ukuri akongera kuba inshuti ya Yehova, ni iki cyamwizeza ko Yehova amwemera?—1Yh 3:19, 20

  • Gusoma inkuru ya Dawidi n’iya Yehoshafati no kuzitekerezaho, byafashije bite umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo?

Inkuru zo muri Bibiliya zitwizeza ko . . .

Yehova adukunda nubwo abandi baba babona ko nta gaciro dufite

  • Henoki (It 5:24; Hb 11:5; Yd 14, 15)

  • Hana (1Sm 1:1–2:11, 18-21, 26)

Yehova ababarira abanyabyaha bihana

  • Manase (2Ng 33:1-7, 12, 13)

  • Pawulo (1Tm 1:12-16)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze