UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Komeza kugaragaza urukundo ukunda Yehova
[Erekana videwo ivuga iby’Igitabo cya Yobu.]
Satani yavuze ko Yobu akunda Yehova kandi akamukorera kubera inyungu abifitemo (Yb 1:8-11; w18.02 6 par. 16-17)
Satani avuga ko tudakunda Yehova by’ukuri (Yb 2:4, 5; w19.02 5 par. 10)
Yehova yahaye buri wese muri twe uburyo bwo kugaragaza ko Satani abeshya (Img 27:11). Dushobora kugaragaza urukundo dukunda Yehova tumushyira mu mwanya wa mbere, haba mu bihe byiza no mu bihe bibi