ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Nzeri p. 13
  • Jya ufasha abantu batagira idini kumenya Umuremyi wabo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ufasha abantu batagira idini kumenya Umuremyi wabo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Uko twabwiriza abantu batagira idini, tukabagera ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Jya ukoresha neza ibikoresho dukoresha twigisha
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Jya wigisha ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Suzuma ibimenyetso
    Nimukanguke!—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Nzeri p. 13
Mushiki wacu ari kubwiriza umugore wo muri Aziya.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ufasha abantu batagira idini kumenya Umuremyi wabo

Ese ujya utinya kubwiriza abantu batagira idini bitewe n’uko wumva ko batabyemera? Niba bijya bikubaho, ujye wibuka ko hari abantu nk’abo harimo n’abatemera Imana, babaye Abahamya ba Yehova. Inshuro nyinshi, babaga bakeneye gusa ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho.—Rm 1:20; 10:14

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA WIBUKA KO ABATAGIRA UKWIZERA BASHOBORA KUKUGIRA​—ABANTU BATAGIRA IDINI, HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Tommaso byagufasha kurangwa n’icyizere mu gihe ubwiriza abantu batagira idini?

Uko wabigenza

Mu gihe umuntu avuze ko atemera Imana, jya umugaragariza ubugwaneza, ugaragaze ubushishozi kandi umwereke ko ushishikajwe no kumenya impamvu afite ibitekerezo n’ibyiyumvo nk’ibyo (2Tm 2:24). Mujye muganira ku ngingo ubona zamushishikaza. Ese yakwemera ko muganira ku bimenyetso byatumye benshi bemera ko hariho Umuremyi? Niba abyemera uzakoreshe ibitabo na videwo bivuga kuri iyo ngingo. Udutabo Ese Ubuzima Bwabayeho Biturutse ku Irema? n’Ibibazo Bitanu Ukwiriye Kwibaza ku Nkomoko y’Ubuzima, byongerewe mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha, kugira ngo tubibone mu buryo bworoshye.

Kuganira n’umuntu utemera Imana bishobora kubanza kugutera ubwoba. Icyakora, ushobora kuganira n’umubwiriza umenyereye kugira ngo agufashe. Nanone ujye wibuka ko na Yehova ashobora kugufasha ukagera ku mutima w’abantu biteguye kwakira ubutumwa bwiza, nubwo batangira bavuga ko batemera Imana.—Ibk 13:48.

Agatabo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?”
Agatabo “Inkomoko y’ubuzima.”
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze