IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gahunda yo guhumuriza abagize umuryango wa Beteli
Twese duhura n’ibigeragezo kandi tuba dukeneye guhumurizwa no gufashwa. Ndetse n’abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka cyangwa bafite inshingano zihariye mu muryango wa Yehova, bashobora gucika intege (Yb 3:1-3; Zb 34:19). Ni irihe somo twavana kuri gahunda iba mu muryango wa Beteli yo gusura abagize uwo muryango no kubahumuriza?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA WIRINGIRA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ibihe bibazo abagize umuryango wa Beteli bahura na byo?
Ni ibihe bintu bine bikorwa kugira ngo bahumurizwe?
Abavandimwe bahumurije abandi byabagiriye akahe kamaro?