ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Ugushyingo p. 9
  • Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Jya ukoresha inama zo muri Bibiliya ufashe abana bawe gukorera Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Gusoma Bibiliya buri munsi no gukora ubushakashatsi bituma tugira ubwenge
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Amasomo tuvana ku magambo ya nyuma yavuzwe n’abagabo b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Ugushyingo p. 9
Amafoto: Ibikoresho byo kwigiramo byagenewe abakiri bato. 1. Abana b’ingeri zose bareba igitabo “Tega amatwi umwigisha mukuru.” 2. Igitabo “Tega amatwi umwigisha mukuru.” 3. Umukobwa ukiri muto afashe igitabo “Amateka ya Bibiliya.” 4. Undi mwana w’umukobwa arimo gusoma igitabo “Amateka ya Bibiliya.” 5. Umukobwa w’umwangavu arimo gusoma igitabo kivuga uko abakiri bato bakoresha neza ubusore bwabo mu ikoraniro. 6. Akana k’agahungu karimo gusiga amabara mu ifoto, kuri jw.org. 7. Ifoto yavanywe mu gatabo “Ibyo niga muri Bibiliya.” 8. Amafoto ya Kalebu na Sofiya yavanywe muri videwo zivuga ngo “Ba incuti ya Yehova.” 9. Igitabo “Amasomo wavana muri Bibiliya.” Ifoto yavanywe muri icyo gitabo igaragaza Samusoni ahirika inkingi ebyiri akoresheje imbaraga ze zose.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova

Yehova abona ko abakiri bato ari ab’agaciro kenshi. Iyo batera imbere mu buryo bw’umwuka kandi bakihangana arabibona (1Sm 2:26; Lk 2:52). Nubwo abana baba bakiri bato, bashobora gushimisha umutima wa Yehova binyuriye ku myifatire yabo (Img 27:11). Yehova yakoresheje umuryango we, aha ababyeyi ibikoresho byiza cyane byabafasha kwigisha abana babo kumukunda no kumwumvira.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “BANA, NIMWIHANGANA MUZASHIMISHA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki Yehova yakoze kugira ngo afashe abakiri bato kandi abayobore mu gihe cy’imyaka myinshi ishize?

  • Ni ibihe bintu umuryango wacu wateganyije byafasha ababyeyi muri iki gihe?

  • Mu byo Yehova yateganyirije abakiri bato nkawe ni ibihe byagufashije, kandi se ni gute byagufashije?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze